skol
fortebet

Ubuhamya bw’iyicarubozo umwirabura yakorewe agacuruzwa 3 akanyweshwa peteroli

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Harun Ahmed n’umwe mu bihumbi n’ibihumbi by’abasore bo muri Ethiopia bagerageje gufata urugendo rurerure baciye mu butayu bwa Sahara bagera muri Libya, bafite intumbero yo kujya i Buraya.
Ubu afite imyaka 27 akaba atuye mu Budage. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru Ahmed w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko yavukiye mu gace ka Agarfa gaherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba b’umurwa mukuru wa Ethiopia ariwo Addis Ababa.
Ngo yafunzwe amezi menshi n’abari bamufashe (...)

Sponsored Ad

Harun Ahmed n’umwe mu bihumbi n’ibihumbi by’abasore bo muri Ethiopia bagerageje gufata urugendo rurerure baciye mu butayu bwa Sahara bagera muri Libya, bafite intumbero yo kujya i Buraya.

Ubu afite imyaka 27 akaba atuye mu Budage. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru Ahmed w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko yavukiye mu gace ka Agarfa gaherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba b’umurwa mukuru wa Ethiopia ariwo Addis Ababa.

Ngo yafunzwe amezi menshi n’abari bamufashe bugwate agirirwa nabi harimwo no kumwima ibyo.

Mu kiganiro kirambuye yavuye imuzi n’imuzingo inzira y’inzitane yanyuzemo.Avuga ko yavuye muri Ethiopia akajya mu gihugu cya Sudani mu 2013. Ati “Nabaye igihe cy’umwaka muri Sudan, aho naje gukomereza urugendo muri Libya ndi hamwe n’abandi bimukira aho buri umwe yishyuraga $600 y’urugendo.

Twatangiye urwo rugendo tugera nk’abantu 98 aho twagiye tugerekeranye mu modoka imwe mu nzira tugahura n’abasirikare bafite intwaro bakadutwara buri kantu kose twabaga dufite k’impamba mu rugendo.”

Ahmed yakomeje asobanura ko ibigeragezo byaje gutangira ubwo bageraga ku mupaka uri hagati ya Libya, Egypt na Chad.Nyuma y’iminsi itandatu yose y’urugendo aho bari bagiye guhererekanwa mu modoka ngo bakomezanye n’undi mushoferi aho baje kugwa mu gaco k’abagizi ba nabi babajyana mu nkambi yabo hari huzuye ibitwaro.

Avuga ko bazanye imodoka bakavuga ko abashobora gutanga amadolari 4.000 muri bo umwe umwe bashobora kwinjira muri iyo kamyo.Ngo babwiwe ko ntataboneka batava aho.Nyuma yo kubona ko nta mafaranga bafite baje guhimba imitwe y’uko bafite amafaranga kugirango binjire muri iyo modoka.

Ahmed na mugenzi we baje kwiyemeza kubeshya ko babafite ni ko kubakomezanya babajyana ahari irindi tsinda ry’abimukira nabo baturukaga mu bihugu birimo Eritrea na Somalia bari barateshejwe agaciro k’ubumuntu bari bamaze aho igihe kigera ku mezi atanu.

Mu magambo ye ati “Badutegekaga kunywa amazi ashyushye avanze mo na peterori kugirango tubone uko tubaha amafaranga badushakagamo ku ngufu. Rimwe na rimwe bakaduha uturyo ducye nabwo rimwe ku munsi maze bakadukorera iyica rubozo buri joro”

Ahmed akomeza avuga ko bahabwaga ibyo kurya bike cyane kandi inshuro nye ku munsi.Bamwe mu bimukira bo muri Somalia na Eritrea bohererejwe amafaranga n’imiryango yabo bashoboye kugenda.Ariko Abanye Ethiopia 32 nwe arimwo, bahamaze imisi 80 kubera kudashobora kwishyura.

Ahmed avuga ko bakomeza kubwirwa ko ‘mutaduhaye amafaranga yacu, turabagurisha’.Ati "Twari tumaze amezi abiri tutabona ibyo kurya.Twari tumerewe nabi cyane, kubera uko tumeze, umugabo batujyanyeko ngo atugure yaranze avuga , ’nta mafaranga basigaranye’".

Byaje kugeraho abafashe bunyago ba Ahmed biyemeza kubagurisha ku bandi kuko bo bari bamaze kubona ko nta amafaranga bafite yo kubaha ngo babarekure, nyuma y’igihe haje kuza umugabo umwe wo muri Libya agura Ahmed na bagenzi be bari kumwe 3,000$ arabatwara.

Ati "Baradusinzikaje, badupfunga ibintu bya plastike mu mutwe, batubohera amaboko mu mugongo bakaza bakadubika imitwe yacu mu bikono binini byuzuye amazi.Bayadutamwo bakoresheje imigozi."

Nyuma y’ukwezi kumwe dukubitwa, bamwe muri twebwe twashoboye kuvugana n’inshuti dukoresheje telefone tubona amadolari 3.000 twasabwaga gutanga.

Baraturekuye turagenda ariko tutaragera kure, abandi bantu baraduteye baradufata badufungira mu nzu nini isa n’iyo babikamwo imizigo.

Batubwiye ko tutabahaye amadolari 1.000 umwe wese batazaturekura.

Twabandanije kugirirwa nabi. Twarahamagaye imiryango yacu iwacu kandi tubasaba ko bakohereza andi mafaranga.Bagurishije imitungo n’amatungo mbese ibintu byose bari batunze bongera kohereza amafaranga.

Nyuma twagiye mu gace ka Trablois aho abimukira benshi baba.Aho ibintu byari byoroshye ho gato.Twakoze akazi amezi menshi, ubuzi bwose twabonaga hanyuma duca muri Mediterranee tujya I Burayi.

Ubwa mbere nageze mu Butaliyani, hanyuma nkomereza mu Budage.

Ndashimira Imana ko nashoboye kubona ibyangombwa biranga impunzi, ubuzima bumeze neza, ariko sinshobora kwibagira ibyo naciyemwo.

Mvugishije ukuri, icyo naburaga igihe nava mu gihugu cyanje bwari ubumenyi bwo gukora ibintu gusa.

Nari gushobora kujya ku ishuri cyangwa nkakora akazi iwacu.

Nabonaga abantu bahunga, urebye n’uko politike yari yifashe, nanje bituma nshaka guhunga igihugu cyanjye.

Umwe mu nshuti zanjye twahuriye ku rubibi rwa Misri na Libya.Abandi babiri twatandukanye turi i Saba sinzi ko bakiriho.

Uwundi mukobwa yerekeje Mediterranee ariko abandi barashoboye kugera i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa