skol
fortebet

Umugabo muremure kurusha abandi bose ku isi yagiye gushakira umugore mu Burusiya

Yanditswe: Thursday 23, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo muremure kurusha abandi ku isi yagiye i Moscow gushaka umugore yifuza ko yazamukunda ubuziraherezo cyane ko ngo akunda Abarusiyakazi.
Sultan Kosen, ukomoka muri Turukiya, ari mu gitabo cy’abanyaduhigo "Guinness World Records" kubera uburebure bwebutuma aba umunara ugereranyije n’uko abantu basanzwe bareshya.Afite uburebure bwa metero 2.5 z’uburebure.
Uyu mugabo utagira umugore,yagiye mu Burusiya gushaka urukundo nyuma yo gutandukana n’uwo bari barashakanye mbere.
Uyu mugabo yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umugabo muremure kurusha abandi ku isi yagiye i Moscow gushaka umugore yifuza ko yazamukunda ubuziraherezo cyane ko ngo akunda Abarusiyakazi.

Sultan Kosen, ukomoka muri Turukiya, ari mu gitabo cy’abanyaduhigo "Guinness World Records" kubera uburebure bwebutuma aba umunara ugereranyije n’uko abantu basanzwe bareshya.Afite uburebure bwa metero 2.5 z’uburebure.

Uyu mugabo utagira umugore,yagiye mu Burusiya gushaka urukundo nyuma yo gutandukana n’uwo bari barashakanye mbere.

Uyu mugabo yavuze ko akiri muto yari afite ikibyimba cyafashe pituitary gland bituma arwara uburwayi bwo kuba muremure no kuba munini.

Nkuko abyemera rimwe na rimwe,ibi byamuteye ingorane nyinshi no kutamererwa neza, harimo ibibazo byatewe no kugira amaboko n’ibirenge birebire gusa amaherezo yaje kumenyera kuba muremure.

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 39, avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye afite kugeza ubu ari ukubona urukundo rw’ukuri.

Muri 2013, Kosen yashakanye na Siriya Merve Dibo wareshyaga na metero imwe na 75 cm,yarushaga imyaka 10.

Mu biganiro bitandukanye,uyu mugabo yavuze ko we n’uyu mugore we bahanganye n’ikibazo cyo kumvikana mu rurimi,kuko yavugaga Igiturukiya mu gihe umugore we yavugaga icyarabu gusa.

Umubano wabo wamaze imyaka itari mike kugeza baje gusaba gatanya byatumye uyu mugabo yongera kuba ingaragu.

Muri uku kwezi, Kosen yatangaje ko gushaka urukundo byamujyanye i Moscow kuko ngo azi ko Umugore w’Uburusiya iyo ari mu rukundo akunda umugabo we ubuziraherezo ".

Yavuze ko yumvise ko Abanyarusiya bafite “ubwiza buhebuje” n’umutima wuje urukundo” maze ahitamo gushaka umugeni bashobora kubyarana.

Ku wa mbere, mu kiganiro cyitwa Let Them Speak cya TV yo mu Burusiya,Kosen yavuze ko umutekano ahabwa n’amafaranga afite, azamufasha gukurura abakobwa b’Abarusiya akabona uwo bakundana.

Yagize ati “Bishobora kuzaba byoroshye. Nshobora gutanga ibyiza kandi sinkeneye amafaranga. ”

Ndifuza gutahana umugore wanjye muri Turukiya. Ntuye ahantu h’amateka, mu majyepfo ashyira Iburasirazuba, ariko kure y’inyanja. "

Yongeyeho ati: “Numvise ko Abarusiyakazi bakunda abagabo bashyushye kandi bafite ikinyabupfura. Bikwiye kuba byoroshye! ”

The Sun iheruka kuvuga inkuru y’uyu munya Turukia muremure ku isi, muri 2018 yahuye n’umuntu mugufi ku isi - ufite cm 53 Chandra Bahadur Dangi.

Nk’uko urubuga rwabo rubitangaza, Kosen yapimwe bwa mbere mu gihugu cye cya Turukiya mu 2011 kandi ni we wa mbere wapimwe na Guinness mu myaka irenga 20.

Guinness World Records imaze kwemeza abantu 10 gusa mu mateka bafite metero zirenga cyane 2.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa