skol
fortebet

Umugore w’imyaka 30 umaze kubyara abana 10 ababajwe n’umugabo we wamusabye kumubyarira abana 22 kandi bakennye

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 30 witwa Gentrix Wekesa ukomoka ahitwa Kakamega muri Kenya ari mu gahinda aterwa no kuba umugabo we yaranze ibyo kuboneza kuko ubu bafite abana 10 ndetse ngo yamubwiye ko yifuza ko babyara 22.

Sponsored Ad

Uyu mugore utuye mu cyaro cyitwa Navakholo agiye kubyara umwana wa 11 ndetse yemeje ko buri mwaka abyara umwana ariyo mpamvu afite benshi mu gihe gito.

Yabwiye TV47 ati “Nabyaye aba bana buri mwaka.Buri gihe uko ngiye mu kwezi k’uburumbuke ndatwita.Umwana wanjye muto nta mwaka aruzuza.”

Wekesa wirya akimara kugira ngo atunge aba bana, yavuze ko bituma bamwe bava mu ishuri.

Ati “Umwana wanjye mukuru yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa7 kubera ko buri gihe bamwirukanaga kubera kunanirwa kwishyura no kubura impuzankano.

Uwa kabiri nawe yavuye mu ishuri,nabagiriye inama yo kujya kuragira amatungo y’abandi bagira icyo babona bakamfasha kurera abandi bana.”

Uyu mugore yavuze ko azi neza ko kugira abana bake ari imvano y’iterambere ariko umugabo we yanze kubineza urubyaro.

Uyu mugore yavuze ko yigeze kujya kwa muganga gufata agapira ko kuboneza urubyaro, uyu mugabo ararakara niko kumusubiza kwa muganga ngo bagakuremo.
Uyu mugabo yabwiye uyu mugore ko yamuhaye umubare w’abana akeneye agomba kubuzuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa