skol
fortebet

Umugore yaciye ibintu kubera akayabo yatoraguye mu ntebe zakoze yahawe akayasubiza

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore utuye Calfornia muri Amerika yatunguye benshi kubera ubunyangamugayo bukomeye bwe nyuma yo gusubiza ibihumbi 36 by’amadolari yavumbuye mu ntebe yahawe yarakoreshejwe hanyuma akayasubiza ba nyirayo bayigurishije.
Vicky Umodu niwe wakoze iki gikorwa gitangaje.
Uyu mugore akimara guhabwa izi ntebe ku buntu, yavumbuye amadorari 36.000 yari ahishe muri imwe muri zo.
Icyo uyu mudamu yahise atekereza n’ugusubiza aya mafaranga abahoze ari ba nyiri ibi bikoresho.
Benshi bashobora (...)

Benshi bashobora gutekereza kubika aya mafranga kugira ngo bayakoreshe bakemura ibibazo byabo, ariko siko byagenze kuri Vicky Umodu. Yaje kuvugana n’abahoze ari ba nyiri izi ntebe kugira ngo abasubize amafaranga yabo.

Ku ya 1 Kamena nibwo uyu mugore yasobanuriye TV yitwa ABC7 uburyo yabonyemo ayo mafaranga.

Avuga ko yabonye agakapu kadasanzwe muri imwe yari yicayemo uwo bafitanye isano. Kubera amatsiko, yagise agifungura abonamo amabahasha menshi yuzuyemo amafaranga.

Yagize ati“Nabwiye umuhungu wanjye nti“ ngwino, ngwino! mvuza induru nti ni amafaranga! Ngomba guhamagara nyirayo."

Mu bisobanuro bye,yavuze ko atigeze agerageza kugumana aya mafaranga. Yayahaye rero abamuhaye intebe. Ati: “Imana yangiriye neza n’abana banjye, bose ni bazima kandi bameze neza. Mfite abuzukuru batatu beza, none n’iki kindi nasaba Imana?".

Mu kumushimira,ba nyiri aya mafaranga bamuhaye igihembo cy’ibihumbi 2000 by’amadolari kugira ngo agure firigo yari akeneye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa