skol
fortebet

Umuguzi yatunguwe no kubona uruziramire rureshya na Metero 3 ruturutse mu bicuruzwa yashakaga

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuguzi wariho areba ibirungo agura mu iguriro ry’i Sydney yatunguwe no kubona imbere ye mu maso hatungutse inzoka rutura ivuye imbere mu bicuruzwa.
Helaina Alati w’imyaka 25 yari muri ’supermarket’ ubwo uruziramire rureshya na metero eshatu rwahingukaga imbere ye.
Iri guriro riri hafi y’ahantu hari ibihuru n’ishyamba mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero za Sydney.
Guhura n’uruziramire mu tubati duteretseho ibirungo si ibyo Madamazela Alati yari yiteze.
Ariko ku bw’amahirwe kuri (...)

Sponsored Ad

Umuguzi wariho areba ibirungo agura mu iguriro ry’i Sydney yatunguwe no kubona imbere ye mu maso hatungutse inzoka rutura ivuye imbere mu bicuruzwa.

Helaina Alati w’imyaka 25 yari muri ’supermarket’ ubwo uruziramire rureshya na metero eshatu rwahingukaga imbere ye.

Iri guriro riri hafi y’ahantu hari ibihuru n’ishyamba mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero za Sydney.

Guhura n’uruziramire mu tubati duteretseho ibirungo si ibyo Madamazela Alati yari yiteze.

Ariko ku bw’amahirwe kuri iyi nzoka n’uyu mukobwa, Alati ni inzobere mu gutabara inyamaswa kandi amenyereye inzoka.

Yabwiye BBC ati: "Nahise mpindukira kuko yari igeze muri 20cm imbere y’isura yanjye, iri kundeba mu maso."

Alati ntiyagize ubwoba kandi nta wundi muntu wari hafi.

Yahise amenya ko ari ubwoko bw’uruziramire rutagira ubumara mu gihe rwariho rurabya ururimi imbere ye.

Ati: "Yandebaga mu maso isa n’inyinginga ngo: ’wansohoye hanze koko?’"

Nyuma yahise afata amashusho yarwo maze aburira abakozi b’iri guriro, anababwira ko yabafasha kurusohora.

Yanyarukiye iwe azana umufuka wabugenewe bashyiramo inzoka aragaruka, "nyikomanga ku murizo maze nayo yiyinjizamo".

Yarayisohoye maze ayirekurira mu bihuru - ahantu zisanzwe ziba mu nkengero za Sydney.

’Kimwe n’ibyo muri Harry Potter’

Alati watojwe gufata no kwita ku nzoka, yatabaye inzoka nibura 20 mbere.

Avuga ko inshuti ze zikunda kumutera ubuse zimwita "umukobwa w’inzoka", bavuga kuri bimwe mu biri muri filimi ya Harry Potter aho uyu muhungu w’umupfumu amenya ko abasha kuvugana n’inzoka.

Alati avuga ko we adashobora kuvugisha inzoka nka Harry, ariko "kenshi bakunda kungereranya n’ibyo muri iyo filimi".

Ati: "Umenya ari uko babona ko ndi umuntu ukunda kwita no kurengera inyamaswa.

"Mu by’ukuri, iki nicyo kintu gitangaje cyambayeho mu gihe gishize kubera ’guma mu rugo’. Abakozi b’aho bose barimo bayifotora."

Uyu mujyi munini wa Australia uri muri ’guma mu rugo’ kuva mu kwa gatandatu mu kurwanya ubwoko bwa Covid bwa Delta. Kujya kugura ibiribwa ni imwe mu mpamvu nke zemerera abantu kuva mu ngo.

Alati avuga ko akeka ko iyi nzoka yageze muri iri guriro mu ijoro, ko ishobora kuba yarabanje mu gisenge aho inziramire nka yo zikunze guterera amagi.

Ikaba ishobora kuba yaramanutse mu bicuruzwa mu gitondo, "abantu bacye bakayinyuraho [batabizi] bafata ibirungo" nk’uko abivuga.



Madamu Alati wahuriye n’uruziramire mu iduka

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa