skol
fortebet

Umuhanzikazi w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we w’imyaka 79 azira gusaba gatanya

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi yarashwe n’umugabo we ugeze mu za bukuru nyuma yo kugerageza kumuta bari bamaze igihe babana.
Abapolisi bavuga ko Yrma Lydya w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we Jesus Hernandez w’imyaka 79, mu cyumba cyihariye cyo muri resitora y’Abayapani iri mu mujyi wa Mexico.
Umuhanzi w’icyamamare Lydya yarimo gufatira amafunguro mu gace ka Benito Juarez ubwo yicwaga ku wa kane ushize.
Bivugwa ko aba bashakanye bashwanye cyane ubwo bari mu cyumba cyihariye maze Hernandez arasa umugore we muto (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi yarashwe n’umugabo we ugeze mu za bukuru nyuma yo kugerageza kumuta bari bamaze igihe babana.

Abapolisi bavuga ko Yrma Lydya w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we Jesus Hernandez w’imyaka 79, mu cyumba cyihariye cyo muri resitora y’Abayapani iri mu mujyi wa Mexico.

Umuhanzi w’icyamamare Lydya yarimo gufatira amafunguro mu gace ka Benito Juarez ubwo yicwaga ku wa kane ushize.

Bivugwa ko aba bashakanye bashwanye cyane ubwo bari mu cyumba cyihariye maze Hernandez arasa umugore we muto mu gituza inshuro eshatu.

Biravugwa kandi ko uyu musaza n’umurinzi we, Benjamin Hernandez, nyuma bagerageje guhunga bari mu modoka nziza ihenze mbere yo gufatwa n’abapolisi.

Amakuru avuga ko Hernandez yahise agerageza guha ruswa abapolisi ngo bamureke.

Ubwicanyi buteye ubwoba bwabaye nyuma yuko Lydya avuganye n’ikigo cy’amategeko muri Mata ku byerekeye gutangira gushaka gatanya.

Ikinyamakuru Excelsior cyo muri Mexico kivuga ko yerekanye ibikomere byinshi yatewe n’ihohoterwa yakorewe n’uyu mugabo we.

Mu Kuboza, Lydya yari yatanze yatanze ikiego kuri polisi avuga ko umugabo we yamukubise akamutera ubwoba akoresheje imbunda.

Umuhanzikazi yishwe n’umugabo we ubwo yashakaga ko batandukana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa