skol
fortebet

Umunya Kenya w’imyaka 35 yashyingiranwe n’umuzungukazi umukubye 2 mu myaka bahuriye kuri Facebook

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura yaciye ibintu hose kubera amashusho yagaragaye yambika impetaumukecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70.
Uyu musore witwa Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umukecuru Deborag Jan Spicer ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.
Bernard Musyoki, ufite imyaka 35, yasajijwe n’urukundo yakunze uyu mugore we w’imyaka 70, Deborah Jan,usanzwe afite abana 2.
Uyu mukecuru aherutse kubagwa umutima, maze Mussyoka avuga (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura yaciye ibintu hose kubera amashusho yagaragaye yambika impetaumukecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70.

Uyu musore witwa Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umukecuru Deborag Jan Spicer ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.

Bernard Musyoki, ufite imyaka 35, yasajijwe n’urukundo yakunze uyu mugore we w’imyaka 70, Deborah Jan,usanzwe afite abana 2.

Uyu mukecuru aherutse kubagwa umutima, maze Mussyoka avuga ko yifuza cyane kujya muri Amerika kubana na we kuko aba wenyine gusa yimwe VISA yo kwerekezayo.

Uyu mugabo wo muri Kenya yavuze ko akundana by’ukuri n’umugore ufite imyaka ikubye kabiri iye kandi atamukurikiyeho amafaranga nkuko bamwe babivuga.

Musyoki ukomoka mu ntara ya Kitui, mu kiganiro cyihariye yagiranye na TUKO.co.ke, yavuze ko yahuriye na Deborah w’imyaka 70, kuri Facebook mu 2017.

Ati"Namusabye ko tuba inshuti arabyemera, nyuma y’icyumweru,musaba ko ambera umugore arabyemera. Ndetse twanahanaga amasezerano inbox ".

Muri 2018, uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko yagomba kujya muri Amerika guhura n’umwamikazi we, ariko yimwa visa gusa ngo ntiyigeze acika intege.

Ati: "Muri Werurwe 2020, nongeye gusaba viza, nkora ikiganiro cyo kubazwa ariko ndayimwa".

Bombi bakomeje gushyikirana, maze ku ya 29 Ukuboza 2020, uyu mugore yiyemeza kujya mu gihugu cya Kenya guhura n’igikomangoma cye cyiza.

Ageze mu gihugu, yagiye i Kitui, aho Musyoki atuye maze bahitamo gukomeza kutabana kugeza bashyingiranywe.

Ati: "Twararaga mu byumba bitandukanye kandi twasezeranye ko tuzakomeza kwirinda kugeza igihe tuzasezerana.Twari dufite undi muntu mu nzu twabanaga."

Ku ya 2 Gashyantare 2021, aba bombi bashyingiranywe mu nzu yitwa Sheria House kandi ’abanyamahanga’ benshi baje kubashyigikira.

Musyoki yagize ati "Umuryango wanjye wibwiraga ko ari urwenya igihe nababwiraga ko ngiye gushyingiranwa na Deborah. Umusore twahoze tubana n’umukozi wa cafe twahuriye mu mujyi bari bahari. Ni bo basinye ku cyemezo cy’ishyingirwa ryacu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa