skol
fortebet

Umunya-Nigeria yiciwe ku muhanda azira kubwira umukunzi w’abandi ko ari mwiza

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu w’icyumweru dusoje, nibwoAlika Ogorchukwu w’imyaka 39, ukomoka muri Nigeria yakubitiwe mu muhanda ku manywa y’ihangu kugeza apfuye n’umutaliyani witwa Filippo Claudio Giuseppe Ferlazzo, bapfa ko Alika yabwiye umugore wa Ferlazzo ko ari mwiza.
Uyu mugabo wari umucuruzi wo ku muhanda [umuzunguzayi] ukomoka muri Nigeriya yakoze mu jisho ry’intare ubwo yabwiraga umukobwa wari utambutse ko ari mwiza hanyuma umukunzi we Filippo bari kumwe ararakara cyane aramuhondagura (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu w’icyumweru dusoje, nibwoAlika Ogorchukwu w’imyaka 39, ukomoka muri Nigeria yakubitiwe mu muhanda ku manywa y’ihangu kugeza apfuye n’umutaliyani witwa Filippo Claudio Giuseppe Ferlazzo, bapfa ko Alika yabwiye umugore wa Ferlazzo ko ari mwiza.

Uyu mugabo wari umucuruzi wo ku muhanda [umuzunguzayi] ukomoka muri Nigeriya yakoze mu jisho ry’intare ubwo yabwiraga umukobwa wari utambutse ko ari mwiza hanyuma umukunzi we Filippo bari kumwe ararakara cyane aramuhondagura mpaka amwishe.

Ibi byabereye rwagati mu mujyi wa Civitanova Marchemu ubamo abantu benshi cyane, umujyi wo ku nyanja ya Adriatica.

Daniel Amanza uyobora ishyirahamwe ACSIM ry’abimukira mu ntara ya Macerata yo mu karere ka Marche, yatangaje ko Ferlazzo yarakaye cyane ubwo Bwana Ogorchukwu yabwiraga umukunzi we ko ari mwiza.

Bwana Amanza yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ati: ’Iri shimwe yatanze ryaramwishe.’

’Ikintu kibabaje ni uko hafi aho hari abantu benshi. Bafataga amashusho, bavuga ngo "Hagarara", ariko nta muntu wabegereye ngo ubatandukanye."

Urupfu rw’uyu wari se w’abana babiri rwafashwe amashusho n’abarebaga batagerageje kumutabara - bikurura umujinya kuri interineti.

Nk’uko ibiro ntaramakuru ANSA bibitangaza ngo Polisi yo mu Butaliyani yataye muri yombi Ferlazzo w’imyaka 32 y’amavuko azira kwica Bwana Ogorchukwu,ndetse akekwaho kuba yaribye telefoni igendanwa y’uyu yishe.

Ku wa gatandatu, abapolisi bakoresheje kamera zo ku muhanda kugira ngo bakurikirane impamvu Ferlazzo yishe Alika maze bamufata ku wa gatandatu.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko Ferlazzo afungiye muri gereza ya Montacuto muri Ancona. Bivugwa ko atazaregwa irondaruhu.

Umwe mu bakoze iperereza witwa Matteo Luconi yagize ati: "Ibintu birasobanutse neza, ibintu byose bisa nkaho byaturutse ku bushyamirane bushingiye ku mpamvu zidafite ishingiro, ntabwo ari ivangura."

Benshi bavuze ko ubu bwicanyi bidatandukanye n’uko umunyamerica George Floyd yishwe n’umupolisi muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa