skol
fortebet

Umuraperi w’Umudage yatakarije igice cy’umutwe we mu iturika ryatewe n’urumogi yatekaga

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’umudage yatakaje igice cy’umutwe wemu iturika ryabereye aho yatunganyirizaga ibiyobyabwenge gusa yavuze ko yakoze ’ikosa rikomeye’ ariko ’ashimira abamugiriye ubuntu’.
Niko Brenner, w’imyaka 37, yari atetse amavuta y’urumogi muri gaze ya butane igihe hanyuma amacupa yakoreshaga araturika birangira ikimanyu cy’umutwe we kigiye.
Uku guturika kwakongeje umuriro watumye ashya umubiri we mu gihe imbaraga z’uku guturika zamuteruye zimunaga hanze anyuze mu idirishya rya situdiyo ye.
Ibyabaye (...)

Ibyabaye byatumye uyu mucuranzi akomereka bikabije,anashya umubiri wose bituma ubwonko bwe bwangirika.

Bwana Brenner ukomoka i Cologne, mu Budage yavuze birambuye akaga yahuye nako kuva iri turika ryabaho ku ya 6 Gashyantare 2017.

Yagize ati "40% by’uruhu rwanjye byarahiye. Maze kubagwa inshuro hafi 50 kugeza ubu.

Abantu batekereza ko abaganga batwaye kimwe cya kabiri cy’ubwonko bwanjye, ariko ku bw’amahirwe siko bimeze.’

Brenner ukora umuziki ku izina rya Dr. Knarf, yakuweho hafi kimwe cya kabiri cy’umutwe we n’abaganga nyuma y’iri turika rikabije kugira ngo bigabanye igitutu ku bwonko bwe.

Yafashwe kandi na Stroke inshuro enye kandi yagagaye uruhande rumwe - ubu yifashisha igare ry’abamugaye n’imbago.

Uyu muraperi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu yagize ati: ’Birambabaza cyane ko ntazigera nongera kurira igiti hamwe n’umuhungu wanjye.’
guhabwa igufwa ry’umutwe hakoreshejwe ubuhanga, ’ariko ikibazo ni uko nta umutwe we wangiritse cyane bitewe na kuriya guturika.

Uyu muhanzi yavuze ko abaganga bagerageje kumuteraho ikindi kintu gisimbura igice cy’umutwe we cyagiye ariko bimutera uburibwe bwinshi birangira agikuyeho.

Amaze kwibona bwa mbere nyuma yo gukurwamo ibice by’igitwariro, Brenner yagize ati: ’Byarambabaje rwose. Nasaga nk’igisimba. Icyo gihe umuhungu wanjye yari afite umwaka umwe. Nagize ubwoba ko atazanamenya. ’

Yavuze ko ikintu kibi cyane yahuye nacyo nyuma y’impanuka ari ’kutongera kugenda neza. Birambabaza kuba ntagishoboye gucuranga gitari, piyano na keyboard. ’

Uyu muhanzi yavuze ko uretse ubumuga bw’umubiri yasigiwe n’iyi mpanuka,ubu yakenye bikabije kuko yananiwe kwishyura ibitaro ideni ry’amayero ibihumbi 250 ndetse ubu yakenne bikomeye.

Urumogi rwamushyize mu kaga gakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa