skol
fortebet

Umusaza wabyaye abana 76 ku bagore 17 yasabye Leta ikintu gikomeye

Yanditswe: Sunday 27, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 82 witwa Muyawi Matiro , wabyaye abana 76,bakamuha abuzukuru 202, yasabye abayobozi bo mu gihugu cye cya Malawi gutekereza ku mushinga wo kubaka ishuri mu mudugudu akomoka wo mu burasirazuba bw’agace kitwa Kavango.
Uyu musaza yatanze icyifuzo mu binyamakuru kubera ko abuzukuru be 63 batiga kubera ko ishuri ritabegereye,kuko bibasaba kugenda hejuru ya kilometero 10.
Uyu mutware w’umuryango mugari,aravugwaho ko yaciye agahigo ko kugira umuryango munini mu karere atuyemo. (...)

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 82 witwa Muyawi Matiro , wabyaye abana 76,bakamuha abuzukuru 202, yasabye abayobozi bo mu gihugu cye cya Malawi gutekereza ku mushinga wo kubaka ishuri mu mudugudu akomoka wo mu burasirazuba bw’agace kitwa Kavango.

Uyu musaza yatanze icyifuzo mu binyamakuru kubera ko abuzukuru be 63 batiga kubera ko ishuri ritabegereye,kuko bibasaba kugenda hejuru ya kilometero 10.

Uyu mutware w’umuryango mugari,aravugwaho ko yaciye agahigo ko kugira umuryango munini mu karere atuyemo. Matiro n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Shamara mu gace ka Mukwe.

Umuhungu we w’imfura afite imyaka 45, naho umuhererezi mu bana be ni umuhungu w’imyaka itatu.

Uyu musaza yagize ati: “Navukiye i Diyogha, nkurira aho. Ariko nkiri muto, nimukiye muri Botswana iruhande rwa data marayo imyaka myinshi. Nyuma naje kugaruka mu rugo, kandi kuva icyo gihe ntuye hano ”.

Ntabwo nabonye amahirwe yo kujya ku ishuri. Mfite abana benshi, hafi 76, hamwe n’abagore 17, kandi bampaye abuzukuru 202.

Mu buzukuru banjye tubana, 63 ntibashobora kujya ku ishuri kubera ko nta shuri riri hafi. ” Matiro yavuze ko hari igihe yari afite abagore 16, ariko ubu afite bane gusa kuko bamwe bapfuye.

Ati: “Nahoraga mparanira kwita ku bana banjye, binyuze mu buhinzi bwanjye. Ndi umuvuzi gakondo kandi mbikora nk’igikorwa kinyinjiriza amafaranga.

Mvura indwara zitandukanye, kandi nabyigiye ahantu hatandukanye muri Afrika yepfo, aho nabaye mu myaka yashize.

Hanyuma, nagiye muri Zambia ndetse no muri Botswana. Muri utwo turere twose, nize kandi nunguka ubumenyi nk’umuvuzi gakondo, kandi nafashije Abanya Namibia benshi baje kunyitabaza. ”

Matiro yabwiye New Era ko igihe yimukira bwa mbere i Shamara mu myaka ya za 1980, nta mashuri yari ahari.

Yubatse ishuri ry’ibyatsi mu 1994 azana umwarimu yigisha abana bo mu midugudu iri hafi.

Igihe yimuriraga umuryango we mu gace ka Divundu, ishuri ryarafunzwe mu 2005. Ariko yahasubiye muri 2013 kubera ubuhinzi bwe, ariko asanga nta shuri rihari.

Ikibazo yahuye nacyo nyuma yo gusubira aho yabaga nuko yagiye kohereza abana be ahantu hatandukanye mu miryango ye kugira ngo babone uko bajya ku ishuri.

Ariko akenshi, ntabwo byigeze bigenda neza kuko abana be babagaho nabi bigatuma benshi bareka ishuri.

Benshi ubu ntibize, kandi n’abuzukuru be bamwe bahuye n’iki kibazo.Yagize ati: “Dukeneye ishuri mu mudugudu wacu kugira ngo ryite ku bana banjye n’abuzukuru, ndetse n’abandi bafite inkuru nk’izo z’abana babo badashobora kujya ku ishuri. Hano hari ingo nyinshi ndetse no mu midugudu ihakikije abana benshi bataye ishuri ”.

Niba leta ishobora kutuzanira ishuri, ubuzima bwacu buzoroha.Tuzaruhuka kuko abaturage b’aka karere bariyongereye.

Ndasaba leta yacu iyi serivisi. Dukeneye kandi amashanyarazi n’imihanda mu mudugudu; nta vuriro rihari cyangwa telefoni.Nta serivisi iyo ari yo yose ya leta tubona.Indi mbogamizi nuko ivuriro ritwegereye riri hejuru ya kilometero 10.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu gace uyu musaza atuyemo yatangaje ko aba baturage bakwiriye kwandikira umuyobozi ushinzwe uburezi ku ntara akabakorera ubuvugizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa