skol
fortebet

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma yo kuroba ifi ifite ibiro 41 yafatiwe mu mutego yari yakoze,ubwo yari mu biruhuko byo kuroba hamwe na se n’inshuti zabo mu Bufaransa.
Ubwo abantu batatu bari kumwe n’uyu mwana babonaga iyi fi,bafatanyije barayiterura bayita ’Umukobwa munini’kubera ukuntu yari nini cyane.
Ibinyamakuru byinshi bivuga ko uyu mwana w’Umwongereza ariwe uzwi ukoze agahigo ko kuroba igifi kinini cyane kurusha abandi bose ku isi nubwo (...)

Sponsored Ad

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma yo kuroba ifi ifite ibiro 41 yafatiwe mu mutego yari yakoze,ubwo yari mu biruhuko byo kuroba hamwe na se n’inshuti zabo mu Bufaransa.

Ubwo abantu batatu bari kumwe n’uyu mwana babonaga iyi fi,bafatanyije barayiterura bayita ’Umukobwa munini’kubera ukuntu yari nini cyane.

Ibinyamakuru byinshi bivuga ko uyu mwana w’Umwongereza ariwe uzwi ukoze agahigo ko kuroba igifi kinini cyane kurusha abandi bose ku isi nubwo hashobora kuba hari ababikoze batazwi.

Uyu mwana Callum atuye ahitwa Ashford ni muri Kent mu gihugu cy’Ubwongereza.

Papa Stuart Pettit, ufite imyaka 40, yagize ati: “Yakinnye n’iyi fi mu gihe cy’iminota 20, ayikuramo buhoro buhoro maze arayifata.

"Ntabwo twigeze dutekereza ubunini bwayo kugeza tuyinjije mu nshundura.

"Ni ifi iboneka rimwe mu buzima kandi Callum yayifashe afite imyaka 11."

Uyu mwana ngo ntibitangaje kuba yarobye iki gifi cya rutura kuko yatangiye kurobana na se akiri muto cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa