skol
fortebet

Yabyaye umwana we w’imfura ku myaka 50 y’amavuko

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yakiriye bwa mbere umwana ku myaka 50 y’amavuko nyuma y’imyaka yo guhangana n’ubugumba.
Ku ya 29 Nzeri 2021, Susie Troxler, inzobere mu by’imitekerereze ya muntu ahitwa High Point, muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, yibarutse umukobwa wabo, Lily Antonia Troxler, nyuma y’imyaka irenga 10 agerageza gusama.
We n’umugabo we Tony Troxler w’imyaka 61, bizihije umunsi mukuru wabo wa mbere muri uyu mwaka nk’ababyeyi. Susie yagize ati: "Mu byukuri, biratangaje."
Troxlers yagerageje kubyara (...)

Troxlers yagerageje kubyara kuva bashyingiranwa hashize imyaka 13, ariko ntibashoboye gusama mu buryo busanzwe.

Susie Troxler yavuze ko kuri we n’umugabo we, gushaka ubufasha bwo kubyara atari ikintu batekerezaga,ariko babonye nta yandi mahitamo yari ahari.

Yagize ati: “Igihe twashyingiranwaga, twatekerezaga ko tuzabyara, ariko siko byagenze. Ariko twembi turashaje cyane, kandi mu gukura kwacu nta n’umwe wigeze avuga cyangwa ngo aganire kuri IVF [uburyo bwo gusama hakoreshejwe ikoranabuhanga]. Ntabwo byari ikintu cyo gutekereza. "

Ibyo byahindutse hashize imyaka itatu, ubwo Susie Troxler yakoraga ikizamini ngarukamwaka birangira biyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu kubyara.

Dr Carolyn Harraway-Smith, umuyobozi mukuru w’ubuvuzi bwa Cone ushinzwe ubuzima bw’umugore, yohereje Susie ku nzobere mu bijyanye n’uburumbuke nyuma y’uko we n’umugabo we batagishoboye kubyara bisanzwe, bitewe n’imyaka yabo ndetse n’ubundi burwayi bwo ku ruhande.

Nubwo aba bombi bari biyemeje kugerageza muri 2020,bakomwe mu nkokora na Covid-19 yatumye abantu bategekwa kuguma mu rugo.

Muri Gashyantare, Troxlers yahisemo kugerageza urusoro rwabo rwa nyuma rwakonjeshejwe, babonaga ari amahirwe yabo ya nyuma. Nyuma y’ibyumweru byinshi, bamenye ko Susie Troxler atwite.

Mu minsi ishize nibwo uyu mugore yabyaye abazwe,ibyishimo bitaha umuryango we cyane ko yari agejeje ku myaka 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa