skol
fortebet

Yatwitse ishyamba rya hegitare zirenga 280 ubwo yacanaga ibishashi ngo atungure umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Viktor Riedly, w’imyaka 28, yateje inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ubwo yashakaga gushimisha umukunzi we ku isabukuru y’amavuko.
Ku bw’impanuka Viktor Riedly yatwitse hegitari zisaga 285 z’ishyamba mu gikorwa cyo guturitsa Fireworks agamije gushimisha umukunzi we.
Abashinzwe kuzimya umuriro barenga 100 bamaze iminsi itatu bahanganye n’umuriro wa kilometero irenga kuri Marsden Moor, muri West York.
Iyi nkongi y’umuriro yabaye muri Mata umwaka ushize yangije ibintu bifite (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Viktor Riedly, w’imyaka 28, yateje inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ubwo yashakaga gushimisha umukunzi we ku isabukuru y’amavuko.

Ku bw’impanuka Viktor Riedly yatwitse hegitari zisaga 285 z’ishyamba mu gikorwa cyo guturitsa Fireworks agamije gushimisha umukunzi we.

Abashinzwe kuzimya umuriro barenga 100 bamaze iminsi itatu bahanganye n’umuriro wa kilometero irenga kuri Marsden Moor, muri West York.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye muri Mata umwaka ushize yangije ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 500.000 by’amapawundi kandi ihitana ubuzima bw’inyamaswa nk’inyoni zarika hasi.

Umushinjacyaha Charlotte Rimmer yavuze ko uyu muriro watwitse aha hantu hakoreshwaga n’abahanga mu gukora ubushakashatsi.

Riedly, wo muri Huddersfield, yemeye icyaha cyo gutwika maze afungwa umwaka umwe mu rukiko rwa Leeds.

Anastasis Tasou, yagize ati: “Yemeye ibyaha byose, kandi ni umuntu wagaragaje ko yicujije ku byo yakoze.

"Ntabwo ari umusore muto w’inkubaganyi. Ubundi ni umuntu wiyubashye. Gusa ntiyigeze atekereza ko ibikorwa bye bishobora guteza akaga muri aka karere katarangwamo inyubako."

Yavuze ko Riedly wiyita umuhanzi, yasabye kuba umukorerabushake wa National Trust kugira ngo afashe mu gusana ibyangiritse.

Ariko umucamanza Neil Clark yavuze ko iki cyaha gikomeye cyane ariyo mpamvu agomba gufungwa, yongeraho ati: “ni igikorwa cy’uburangare bukabije.

Ati: “Abantu bagomba gusobanukirwa ko kwangiza ibikorwa bifitiye inyungu rusange z’abaturage bidashobora kwihanganira.”

Umuyobozi wa West Yorkshire Fire and Rescue Service , Scott Donegan yagize ati: "Twishimiye cyane iki gihano kandi twizeye ko cyibutsa abandi kudateza umuriro mu mirima."

Uyu niwe watwitse ishyamba ashaka gutungura umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa