skol
fortebet

Yibye camera z’urusengero nyuma y’iminsi mike yakiriye agakiza

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi iri guhiga David Wanyonyi Simiyu, bivugwa ko yibye kamera ebyiri zifata videwo n’ibikoresho byazo mu rusengero i Nairobi, muri Kenya.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, Simiyu yakiriye agakiza kuri Paruwasi ya Zimmerman yo mu Itorero ry’Abaperesibiteriyeni muri Afurika y’Iburasirazuba (PCEA) ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022.
Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), ku wa gatandatu, tariki ya 12 Werurwe, bwatangaje ko Simiyu yibye ibikoresho bifata amashusho ku munsi (...)

Sponsored Ad

Polisi iri guhiga David Wanyonyi Simiyu, bivugwa ko yibye kamera ebyiri zifata videwo n’ibikoresho byazo mu rusengero i Nairobi, muri Kenya.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, Simiyu yakiriye agakiza kuri Paruwasi ya Zimmerman yo mu Itorero ry’Abaperesibiteriyeni muri Afurika y’Iburasirazuba (PCEA) ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), ku wa gatandatu, tariki ya 12 Werurwe, bwatangaje ko Simiyu yibye ibikoresho bifata amashusho ku munsi w’amasengesho arangije abigurisha ku bacuruzi.

Iri tangazo rigira riti: "Ku cyumweru gishize, kamera ebyiri n’ibikoresho byazo byibwe mu rusengero rwo mu mujyi mu gihe cyo gusenga, byagaruwe n’abashinzwe iperereza."

“Kamera ebyiri zigezweho zifite agaciro k’amashilingi miliyoni imwe zabuze muri Paruwasi ya Zimmerman yo mu Itorero rya Peresibiteriyeni muri Afurika y’Iburasirazuba (PCEA),ubwo abantu bari bahungiye mu masengesho.

Mu gusoza umurimo ni bwo abakiristo b’iryo torero babonye ko kamera zabuze. Ubuyobozi bw’Itorero bwamenyesheje abashinzwe iperereza n’abashinzwe gushakisha bahita babyinjiramo. Ntibyatinze kumenya uwabikoze.

Nyuma y’iperereza ryimbitse, abashinzwe iperereza bagaragaje ko uwari uherutse kwakira agakiza mu Itorero ariwe wateguye ubujura.

David Wanyonyi Simiyu, yibye ibikoresho maze abigurisha ku bacuruzi bo mu kigo cy’ubucuruzi cya Imenti i Nairobi.

Abacuruzi batatu, Joshua Mulei, Douglas Karanja na Stephen Thuo, bacuruza ibikoresho bya elegitoroniki byibwe, bahise bafatwa. Kamera ebyiri n’ibikoresho byazo byagaruwe ku rusengero.

Kuri ubu, aba batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muthaiga mu gihe abapolisi bakomeje gushakisha umujura mukuru, David Simiyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa