Udushya
Yirukanse mu muhanda yambaye ubusa ngo afate umujura [VIDEO]
Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018
Umugabo yabonye umujura arimo kugera kugerageza kumwiba imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yari yaparitse hanze y’ inzu asohoka mu nzu yirukanka yambaye ubusa buri buri.
Uyu mugabo wo mu majyaruguru y’ Ubwongereza yafashwe amashusho na kamera zicunga umutekano yashyize ku nzu ye.
Nicola Jane Baldwin yakwirakwije aka kavidewo yavuze ko byabaye ku mukunzi yongeraho ko umugabo we ari ininja yambaye ubusa.
Yagize ati “ Hari umuntu wari ugiye kwiba imodoka yacu mu ijoro ryakeye. Uwo muswa ntabwo ari aziko umukunzi wanjye ari ininja yambaye ubusa. Ntekereza ko atazongera kwiba vuba”
Aya mashusho yerekana uyu mugabo agera kuri uwo muntu wari ugiye kumwiba imodoka akamufata akamurambika hasi akamukubitagura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *