skol
fortebet

Yishe umugabo amuhoye gusaba umwuzukuru we ko bakundana

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Zambia yafunzwe azira gukubita inkoni umugabo w’imyaka 59 baturanye amuhora ko yasabaga umwuzukuru we w’imyaka 15 ko bakundana.
Uyu musore ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose bitewe n’umujinya yagize nyuma yo kumenya ko uyu musaza ashaka gukundana n’umwuzukuru we.
Umusaza witwa Steward Kikwaba yashinjwe gusaba urukundo umwuzukuru we witwa Olipa Kabwita, bituma Alex Mwanaumo arakara cyane niko kumukubita inkoni ifata ukuboko ku iburyo ndetse n’umutwe (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Zambia yafunzwe azira gukubita inkoni umugabo w’imyaka 59 baturanye amuhora ko yasabaga umwuzukuru we w’imyaka 15 ko bakundana.

Uyu musore ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose bitewe n’umujinya yagize nyuma yo kumenya ko uyu musaza ashaka gukundana n’umwuzukuru we.

Umusaza witwa Steward Kikwaba yashinjwe gusaba urukundo umwuzukuru we witwa Olipa Kabwita, bituma Alex Mwanaumo arakara cyane niko kumukubita inkoni ifata ukuboko ku iburyo ndetse n’umutwe bimuviramo urupfu.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya North-Western, Davies Moola yavuze ko polisi yakiriye iki kirego cy’ubwicanyi kuwa Kane saa yine z’ijoro.

Bwana Moola yavuze ko uwishwe yakubiswe inkoni ku kuboko ku ibumoso no mu ijosi byamuviriyemo gukomereka ndetse aza gupfa ageze ku bitaro.

Ibi ngo byabaye tariki ya 02 Gashyantare 2023 ubwo uyu nyakwigendera yari avuye kunywera ahitwa kankolonko na bagenzi be.

Uyu Nyakwigendera ageze mu mudugudu wa Kikute ngo yarwanye n’uriya musore nyuma y’aho yasinze agatangira gusaba urukundo umwuzukuru we.

Uyu musore ngo yahise arakara amukubita inkoni ahantu habi ahita amwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa