Igisupusupu yavuze ku bivugwa ko yashatse undi mugore i Kigali mu ibanga
Yanditswe: Monday 15, Jun 2020
Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yabajijwe amakuru y’undi mu gore yacyuye ahitwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ayahakana yivuye inyuma ko mu buzima bwe afite umugore umwe gusa akunda cyane ndetse adashobora guhemukira.
Ibi byashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yatumiwe mu kiganiro CelebzMagazine kuri Flash TV.
Amurika indirimbo ye nshya yitwa “Mukamana”yatunguwe n’umufana we wahamagaye amubaza amakuru y’undi mugore yacyuye ahazwi nka Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Nsengiyumva yagaragaje ko yatunguwe n’aya makuru,yishima mu mutwe abanza kubitekerezaho arangije arabihakana.
Ati”Reka reka barabershya pe!!Njyewe nta mugore mfite Kacyiru.Umugore wanjye yitwa Musabyimanaa Hariette mbarizwa mu karere ka Gatsibo nawe nimumubaza rwose arabizi ko iyo nsoje akazi i Kigali mpita nerekeza mu rugo.Ibyo rero ni ibihuha iby’ifoto…, iyo utambutse baragufotora bakagupyatura,ubwo rero sinzi iyo biturutse.”
Musabyimanaa Hariette usanzwe ari umugore wa Nsengiyumva
Ni kenshi amakuru nk’aya avugwa ku bahaanzi bakayahakana ariko bikarangira bibaye mpamo ndetse bamwe bakajyanwa mu nkiko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *