addresiya
startimes

Umunyamakuru watangazaga amakuru Live yatewe n’ingurube yari yasaze iby’akazi arabireka arahunga [AMAFOTO]

Ad Restricted   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 6029

Umunyamakuru wo mu Bugereki yasekeje benshi mu bari bamukurikiye kuri TV imbonankubone [live]ubwo yari arimo gutangariza inkuru hakazaga ingurube yari yasaze itangira kumuruma iby’akazi arabireka ahita afumyamo.


Lazos Mantikos yarumwe n’iyi ngurube ubwo yatangazaga amakuru imbonankubone [live] ahabereye umwuzure mu mujyi wa Athens, hanyuma iyi ngurube yawuhungaga iraza itangira kumuruma nawe arahunga.

Mantikos wakoraga inkuru Live kuri ANT-1 TV mu kiganiro cyitwa Good Morning Greece yabanje kwihanganira iyi ngurube yamurumaga ariko byaje gukomera atangira guhunga ahamagara umunyamakuru wari muri studio witwa George Papadakis ati “George uranyumva.Aha dufite ikibazo gikomeye.iyi ngurube ubona yiriwe itwirukaho guhera mu gitondo.”

Abanyamakuru bari muri studio bagerageje kuba abanyamwuga ariko kwihangana byabananiye baraturika baraseka.

Umwe yahise amusubiza ati “Lazos ubwo icyo ari ikibazo gikomeye aho ngaho twe turakomeza kubara inkomere I Kineta.Banza wikize iyo ngurube y’ingore.”

Uyu munyamakuru yahise ahagarika Live coverage arahunga.abanyamakuru bari muri studio basabye imbabazi abafana kubera ko basetse mugenzi wabo ari gutangaza amakuru.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bitakugoye

Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:
30 December 2019 Yasuwe: 15338 1

Umukinnyi w’imikino njyarugamba yakubiswe igipfunsi umunwa we ucikamo kabiri...

Umukinnyi w’imikino njyarugamba ya UFC witwa Alistair Overeem yahuye n’uruva...
9 December 2019 Yasuwe: 7718 0

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev...
5 December 2019 Yasuwe: 7441 1

Umugore yavuze agahinda gakomeye yagize nyuma yo kwibagisha ikibuno bikaba...

Umugore witwa Jabrena ukomoka muri Leta ya Georgia muri US ari mu gahinda...
4 December 2019 Yasuwe: 7642 0

Abasirikare bo muri Indonesia bakora imyitozo irimo iyo kurya inzoka ya...

Abasirikare bo mu gihugu cya Indonesia bakora imyitozo ikomeye itandukanye...
1 December 2019 Yasuwe: 5311 1

Umunyamakuru watangazaga amakuru Live yatewe n’ingurube yari yasaze...

Umunyamakuru wo mu Bugereki yasekeje benshi mu bari bamukurikiye kuri TV...
27 November 2019 Yasuwe: 6029 0