skol
fortebet

Nyanza: Umuturage yapfuye yagiye kwivuriza ku muvuzi gakondo

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rugo rwa URIMUBENSHI w’imyaka 62 y’amavuko (umuvuzi gakondo utagira ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi) hapfiriye umukecuru w’itwa NYIRABAJYAMBERE Marthe w’imyaka 65 y’amavuko, akaba yari yaje aje kwivuza.

Sponsored Ad

Ni mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarusange, Harerimana Oscar yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hatangiye iperereza.

Ati “RIB yatangiye iperereza ntiharamenyekana icyo uwo mukecuru yazize, gusa abaturage batubwira ko yari yaje kwaka umuti ngo bamuvure.”

Umuryango w’uriya wiyita umuvuzi uvuga ko yari ahamaze umunsi umwe, naho abaturanyi be bavuga ko nyakwigendera yari ahamaze icyumweru.

Uwapfuye akomoka mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Kabirizi Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umurambo wajyanwe mu bitaro bya Nyanza, naho uriya wiyita umuvuzi gakondo RIB yamutaye muri yombi ngo agire ibyo abazwa.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba abaturage gukora ibyemewe n’amategeko, bunasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Ibitekerezo

  • Ku iperereza RIB turayemera rwose, ikindi no kuba uwo wiyita umuvuzi yabikoraga ntaho bizwi ubwabyo ni amakosa, kuba rero hari n’umuntu waguye iwe abiryozwe rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa