Abashumba batutu bo mu karere ka Rubavu,baguwe gitumo bamaze kubaga inka y’umugabo witwa Kariwabo Japhet usanzwe ari umuhinzi akaba n’umworozi mu murenge wa Nyakiliba.
Abashumba barimo uwitwa Nkundinka Jean Claude w’imyaka 19 wari n’umushumba wa Kariwabo Japhet watemewe inka,Muruta Emmanuel w’imyaka 24 na Hitayezu François w’imyaka 20 nibo bafashwe bamaze kubaga iyi nka.
Bakimara kwica iyi nka,aba bashumba bayitemye uruhande rumwe bajya kuruhisha urundi ruhande ubuyobozi bubafata bataramara kurubaga nk’uko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.
Aba bashumba 3 bafatiwe mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagali ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu,bahise batabwa muri yombi ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Bosco Tuyishime, yahise akoresha inama abaturage abereka aba bajura ndetse ababwira ko bagiye gukaza umutekano kugira ngo ubujura bw’inka bukomwe mu nkokora.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN