skol
fortebet

Tanzania igiye kwirukana impunzi zose z’Abarundi zayihungiyemo

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko kuva taliki ya mbere Ukwakira uyu mwaka izatangira gucyura impunzi zose z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu baba ababyifuza n’abatabyifuza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Minisitiri Kangi Lugola yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe kera, uza kudindizwa n’uko habanje gushaka gucyura “Ababyifuza”, ariko ngo izi ngamba zarahindutse.

Yagize ati: "Icyatumye bahunga cyararangiye ubu hari amahoro. Kubw’iyo mpamvu, tuzacyura Abarundi bose. Ukeneye kugaruka kwibera muri Tanzaniya azaca mu biro bishinzwe abimukira, akurikize amategeko, hanyuma abone uburenganzira bwo kuba mu gihugu yisanzuye.”

Minisitiri Lugola yabwiye abanyamakuru ko iby’uwo mugambi yabimenyesheje mugenzi we w’Uburundi Pascal Barandagiye mu rugendo aheruka gukora mu nkambi z’Abarundi, rwari rugamije kubashishikariza gutahuka.

Bamwe mu Barundi bahungiye muri Tanzaniya babwiye Ijwi ry’Amerika ko niba iki gihugu cyabarambiwe ishami rya ONU ribitaho, HCR, rikwiye kubashakira ibihugu bajyanwamo kuko "Umuriro" bahunze utarazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa