skol
fortebet

Abakozi ba Hoteli bashyize hanze amashusho bari gufata ku ngufu umukiliya wabo

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umwongereza yafashwe ku ngufu n’abakozi bimwe muri hotel ikomeye yo mu Butaliyani,ubwo yari ku munsi wa nyuma w’ikiruhuko yari ayimazemo.

Sponsored Ad

Uyu mugore yafashwe ku ngufu n’abakozi b’iyi hoteli y’ahitwa Sorrento mu mugi wa Naples,ndetse polisi yo muri iki gihugu yahise isohora impapuro zo kubata muri yombi,nyuma y’amashusho aba bagabo 5 bashyize ku mbuga nkoranyambaga bari kumufata ku ngufu.

Aba bakozi bifashe amashusho bari gusambanya uyu mugore barangije bayashyira ku rubuga nkoranyambaga rwitwa “Bad Habits”,bituma polisi itangira iperereza ryafashe umugabo umwe bitewe n’ibishushanyo yishyizeho ku mubiri.

Biravugwa ko aba bagabo 5 bakimara gusambanya uyu mukerarugendo w’Umwongereza w’imyaka 50, bamujyaniye abandi bari kumwe aho polisi yavuze ko yasambanyijwe n’abagabo bagera kuri 12.

Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwa barimo Antonino Miniero,Gennaro Davide Gargiulo, Fabio De Virgilio, Raffaele Regio na Francesco D’Antonio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa