skol
fortebet

Amabandi yitwaje intwaro yinjiye mu kibuga arasa umukinnyi arapfa

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mexico,amabandi 20 yitwaje intwaro yinjiye ku kibuga ahaberaga umukino wa Real Tepeaca na Tochtepec,amakipe y’abatarabigize umwuga arasa amasasu rutahizamu w’imyaka 19 ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Aya mabandi yari yitwaje intwaro yinjiye ku kibuga arasa amasasu 100 yakuye imitima abafana bari baje kureba uyu mukino,niko kubategeka kuzana amatelefoni n’amakofi bari bitwaje arabijyana.

Nyuma yo gutwara aya makofi n’amatelefoni y’abafana,aya mabandi yahise ashaka rutahizamu w’imyaka 19 wari wambaye nimero 9 aramurasa arapfa.

Uyu mukinnyi akimara kuraswa yituye hasi aravirirana bimuviramo urupfu cyane ko yabuze abamutabara.

Nyuma y’iki gitero cy’aya mabandi,abapolisi 40 bageze kuri iki kibuga babona ibisigazwa by’amasasu ijana ndetse basanga uyu mukinnyi yishwe.

Ibitangazamakuru byatangaje ko aya mabandi yashimuse umusore w’imyaka 19 aramujyana gusa yaje kumurekura kuko yari yamwitiranyije n’undi muntu yashakaga kwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa