skol
fortebet

Ibandi ryakubise umupolisi,rifata ku ngufu umupolisikazi bari kumwe

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

Ubwo umupolisi wari kumwe n’umupolisikazi bari bagiye gutabara umukobwa wafatwaga ku ngufu,baguye mu mutego w’uyu mugizi wa nabi arabakubita ndetse afata ku ngufu uyu mupolisikazi.

Sponsored Ad

Aba bapolisi bo muri Scotland bahuye n’uruva gusenya ubwo bihutaga bagiye guta muri yombi umugizi wa nabi wafataga umukobwa ku ngufu niko gusanga yabateze, akubita uyu mupolisi ndetse afata ku ngufu uyu mupolisikazi.

Biravugwa ko uyu mupolisi yakubiswe inkoni mu mutwe n’uyu mugizi wa nabi agata ubwenge yarangiza akarwana n’uyu mupolisikazi bikarangira amufashe ku ngufu.

Ubuyobozi bwa polisi yo muri Scotland bwababajwe n’ubu bugizi bwa nabi ndetse bwihanganisha imiryango y’aba bapolisi bahohotewe bari mu kazi kabo.

Uyu mugizi wa nabi yatawe muri yombi na polisi ndetse agomba kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo akanirwe urumukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa