skol
fortebet

Kizito Mihigo agiye kuburanishwa mu bujurire

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo wakatiwe igifungo cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’igihugu,yajuririye mu rukiko rw’ikirenga ndetse azaburana tariki 14 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10 ku wa 27 Gashyantare 2015 n’urukiko Rukuru nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho,icyaha cyo gushaka kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito Mihigo yajuririye mu rukiko rw’ikirenga none yabwiwe ko azaburana Kuwa 14 Gicurasi 2018.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Source :IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa