skol
fortebet

Martin Fayulu yibasiriye guverinoma ya RDC iherutse gushyirwaho

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Impirimbanyi muri politiki ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,Martin Fayulu,uherutse gutsindwa mu matora ya perezida wa RDC ntabyishimire,yavuze ko guverinoma nshya iyobowe na minisitiri Ilunkamba ari igitutsi ku baturage ba RDC.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kanama 2019,nibwo Martin Fayulu yavuze ko iyi guverinoma yashyizweho ku Cyumweru gishize ari igitutsi ku banyekongo kuko ngo n’ubundi ngo uwahoze ari perezida kabila ariwe uyiyoboye mu ibanga.

Yagize ati “Ni perezida Kabila ufite inteko ishinga amategeko,ni Kabila ufite inteko z’intara,ni Kabila ufite abayoboye intara.Ni Kabila ufite minisitiri w’intebe,ni Kabila ufite abarenga 65 ku ijana muri Leta ya RDC.Iki ni igitutsi ku baturage ba Kongo.”

Ibi Fayulu yabitangarije mu muhango wo gufungura ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ryiswe Dynamique pour la vérité des urnes (DVU).

Nkuko Radio Okapi yabitangaje,Fayulu yavuze ko abagize ihuriro rigamije impinduka muri RDC ntacyo bazageraho kuko ngo hari abashinzwe kuberekeza mu cyerekezo cya Kabila.

Yagize ati “Ni gute wakwiyumvisha ukuntu tumaze amezi 8 tudafite guverinoma nyuma y’ibyiswe amatora yatsinzwe na Bwana Tshisekedi.Ni kabila wabyitambitsemo.”

Kuwa 26 Kanama 2019 nibwo perezida Felix-Antoine Tshisekedi yashyizeho guverinoma iyobowe na minisitiri w’intebe Ilunga Ilunkamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa