skol
fortebet

Melania Trump yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze ku munsi we w’amavuko

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida wa US,Melania Trump yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ifoto yashyize hanze yicaye ku ntebe yo muri White House akikijwe n’abagabo benshi.

Sponsored Ad

Ubwo yari yujuje isabukuru ye y’imyaka 49 kuwa Gatanu,Melania Trump yifotoje ifoto akikijwe na ba gafotozi benshi ndetse n’abandi bagabo biganjemo abagabo.

Abanyamerika benshi ntibishimiye iyo foto kuko bamwe bavuze ko yakagombye kwifotoza ari mu kazi ke aho kwifotoza ashagawe n’abanyamakuru bari baturutse hirya no hino.

Abantu benshi bavuze ko gushyira iyi foto ya Melania ari kwishimira isabukuru ye y’amavuko kuri Twitter ya White House bidakwiriye,ndetse akagaragara abagabo benshi bamushagaye.

Umwe mu bagore bagize icyo bavuga yagize ati “Ese kuki atifotoje ari gukora ikintu runaka?.Iyi foto ntiyari ikwiriye.”



Umufasha wa Trump yibasiwe na benshi kubera iyi foto yashyize hanze ashagawe n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa