Tanzania: Umugore yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha abana be babiri

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 985

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Zaidi Hassan yafaswe na polisi yo mu gace kitwa Bondo muri Tanzania ubwo yashakaga umukiliya wo kugura abana be babiri barimo uw’umwaka umwe n’uw’imyaka 4.



Umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Bondo witwa Juma Abuko yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore yagiye mu mujyi w’aho amakamyo aparika muri ako gace atangira gutanga amatangazo ko ashaka kugurisha abana be ndetse ushaka kubagura yamuha amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi 60, 000 ku muto ndetse n’amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi 55, 000 ku mukuru.

Aya matangazo yatumye abantu bose bari hafi aho baza kumubaza ikiri kumutera kugurisha abana.

Uyu mugore Hassan yavuze ko yari asanzwe afite abana bane ariko babiri yamaze kubagurisha ahitwa Kisumu ariyo mpamvu naba bandi yashakaga kubagurisha.

Uyu mugore yari afite ibikapu birimo imyenda y’aba bana kugira ngo ubaguze ajyane n’imyenda yabo.

Abantu bakimara kubona uyu mugore ashaka kugurisha uyu mwana bahita bahamagara polisi ihita imuta muri yombi.

Aba bana babiri polisi yahise ibajyana ahantu heza hanyuma uyu mugore bamujyana kwa muganga kureba ko nta kibazo afite mu mutwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Joseph Kabila yakuriweho ibihano yari...

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi waherukaga gufatira ibihano abantu 14 bahoze...
9 December 2019 Yasuwe: 451 0

Reba Minisitiri w’Intebe ukiri muto ku isi kurusha abandi

Sanna Marin w’imyaka 34 muri iki cyumweru ararahirira inshingano zo kuba...
9 December 2019 Yasuwe: 3508 0

Umuryango wa Barack Obama waguze akayabo inzu nziza cyane ku...

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa...
9 December 2019 Yasuwe: 6738 0

Umugore wari umaze amasaha 6 apfuye yazutse abifashwemo n’abaganga

Umugore wo mu Bwongereza yagaruwe mu buzima nyuma y’amasaha atandatu umutima...
9 December 2019 Yasuwe: 3120 0

Kenya:Umupolisi yafashwe n’abaturage ari gukora mu mufuka wa afande we yari...

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya, arashinjwa n’abaturage gukora mu mu mufuka...
9 December 2019 Yasuwe: 2892 0

Urukiko rwa Afurika y’ Uburasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida...

Urukiko rwa Afurika y’ Iburasirazuba EACJ rwatesheje agaciro ikirego...
9 December 2019 Yasuwe: 2466 0