skol
fortebet

Tanzania yaketse ko hari ikihishe inyuma yo kuba Mozambique yirukanye Abanya Tanzania 200 badafite ibyagombwa

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Tanzania cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ku buryo abanya Tanzania 200 birukanywe na Zimbabwe bari bafashwe mbere y’ uko birukanwa.
Igihugu cya Mozambique kivuga ko cyabirukanywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga bari mu iki gihugu badafite impapuro ziberemerera kuhaba, nyamara Tanzania ivuga ko iki cyemezo cyashyiriweho Abanya Tanzania.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Tanzania Major General Project (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Tanzania cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ku buryo abanya Tanzania 200 birukanywe na Zimbabwe bari bafashwe mbere y’ uko birukanwa.

Igihugu cya Mozambique kivuga ko cyabirukanywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga bari mu iki gihugu badafite impapuro ziberemerera kuhaba, nyamara Tanzania ivuga ko iki cyemezo cyashyiriweho Abanya Tanzania.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Tanzania Major General Project Rwegasira, yavuze ko Tanzania igiye gukora iperereza kubyaha birimo, gusambanywa kugahato, gukubitwa, n’ icyo kuba harimo abambuwe pasiporo bakazibacira mu maso Abanya Tanzania bavuga ko bakorewe mbere y’ uko birukanwa..

Mu ntangiro z’ icyumweru gishize Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Tanzania Susan Kolimba yasabye abaturage kujya bitwaza impapuro z’ inzira igihe bagiye ku rugendo kugira ngo birinde ibibazo nk’ ibi, yongera ko Tanzania kuruhande rwayo izajya ikora ibishoboka byose ku buryo uburenganzira bw’ umwenegihugu wayo bwubahirizwa.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyanditse ko abanya Tanzania birukanywe ari abo mu karere ka Monte Puez mu ntara ya Cabo Delgado, iyi ntara ituwe n’ Abanyatanzania bagera ku bihumbi bitatu.

Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito Abanyatanzania 8 bafatiwe muri Malawi baketsweho kuba ba maneko, gusa Tanzania yavuze ko ibi byo muri Mozambique nta sano bifitanye n’ ibyo muri Malawi.

Tanzania na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mwiza, gusa Tanzania na Malawi umubano wabyo urimo agatotsi kuva mu 1960, ibi bihugu bipfa na ku rubibi rw’ ikiyaga cya Malawi.

Ibi bihugu byombi bihuguriye mu muryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ amajyepfo SADC ariko uyu muryango ntacyo wakoze ngo ukemure iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa