skol
fortebet

Umugore wicuruza amagambo yavuze ubwo yerekanaga inzu y’igitangaza yujuje yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umugore wo muri Ghana yakoze benshi ku mutima kubera inzu avuga ko yiyubakiye mu mafaranga yavanye mukazi ko gucuruza umubiri ngo yakoreraga hirya no hino ku Isi.

Sponsored Ad

Uyu mugore mukumurika iyi nzu yasutse amarira menshi ashima Imana yamufashije muri kano kazi kabi ko gucuruza umubiri, mu magambo ye make akaba yasabye ababonye inzu yujuje ko batamwishinga kuko bihira bake dore ko anashima ko mu myaka irenga 10 akora ubu buraya atigeze yanduriramo Sida nizindi ndwara.

Abantu benshi bashimiye uyu mugore kubera imbaraga nyinshi yakoresheje ndetse bamusaba ko yayoboka inzira y’amasengesho umuvumo yavanye mu buraya ngo utazakurikirana n’abazamukomokaho bose.

Ikindi abantu bamushimiye nuko ntawe yigeze asaba ko nawe yakora akazi yakoze kugira ngo abe yakubaka iyi nzu,bitewe nuko nawe abizi neza ko ari akazi ko kurwana n’urupfu ndetse n’ubuzima,aho akenshi urupfu arirwo ruba rufite amahirwe menshi ku buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa