Umukobwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Thailand 2005 yapfiriye mu ndege yari itwaye nyiri Leicester City [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 October 2018 Yasuwe: 2582

Nursara Suknamai wabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe Thailand 2005 ari mu bantu 5 baguye mu mpanuka ya kajugujugu y’umuherwe wa Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Umunya Thailand Vichai Srivaddhanaprabha waguze Leicester City mu mwaka wa 2010 niwe uri kuvugwa mu binyamakuru nyuma y’aho ku munsi w’ejo abapolisi bo mu mujyi wa Leicester batangaje ko yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ye yakoze ku wa Gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 2018 saa mbili n’igice z’umugoroba ubwo yari amaze kureba umukino w’iyi kipe ye na Westham.

Nursara Suknamai wari umukozi wa Boss wa Leicester yakundwaga na benshi mu banya Thailand kubera uburanga bwe ndetse yakoreye umuherwe Vichai nyuma y’igihe yamaze ari umunyamideli.

Iyi mpanuka yahitanye kandi umupilote witwa Eric Swaffer w’imyaka 53 n’umukunzi we Izabela Lechowicz w’imyaka 46 bakoranaga, ndetse na Kaveporn Punpare nawe wari umukozi wa Vichai Srivaddhanaprabha.

Muri 2005 uyu mukobwa w’uburanga,Nursara Suknamai yatowe nka Miss uberwa n’amafoto muri Miss Universe Thailand (Miss Photogenic).







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5...

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera...
13 December 2018 Yasuwe: 2621 0

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 1732 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1489 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2652 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1946 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2706 0