skol
fortebet

Umupolisi yiyahuye kubera ideni riremereye yari afitiye banki

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

Umupolisi wo muri Kenya witwa Tyrus Omondi yiyahuye kubera ideni yari afitiye banki ryatumaga adasinzira, yafashe kubera ikibazo cy’ubukungu yari afite.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi wari ufashe ku gisenge cy’inzu ye iherereye mu gace kitwa Manyatta muri Kisumu.

Omondi yiyahuye mu ijoro ryo ku wa kabiri,nyuma yo kubura ubwishu bw’ideni yari afitiye banki ndetse umushahara we wafatirwaga.

Uyu mupolisi asize umugore n’umwana umwe gusa umunsi afata umwanzuro wo kwiyahura yari yabohereje mu kandi gace kugira ngo yimanike ntawo kumutabara uri hafi.

Umwe mu bapolisi bakoranaga yatangaje ko yagiye kumusura mu biro bye agasanga urugi rufunguye ndetse ntiyigeze yitaba telefoni ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa