skol
fortebet

Umwarimukazi uherutse kwandagaza Umugore wa Museveni yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala, yemeje ko Dr Stella Nyanzi umushakashatsi wahoze ari umwarimukazi muri kaminuza ya Makerere yatawe muri yombi.
Uyu mugore yatawe muri yombi ubwo yari yakoresheje igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugurira abanyeshurikazi ibikoresho by’ isuku. Icyo gikorwa cyabereye muri hoteli yitwa Mackinnon Suites iherereye Nakisero.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima, yemeje ko Dr Nyanzi wari umaze kugira umubare munini w’ abantu (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala, yemeje ko Dr Stella Nyanzi umushakashatsi wahoze ari umwarimukazi muri kaminuza ya Makerere yatawe muri yombi.

Uyu mugore yatawe muri yombi ubwo yari yakoresheje igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugurira abanyeshurikazi ibikoresho by’ isuku. Icyo gikorwa cyabereye muri hoteli yitwa Mackinnon Suites iherereye Nakisero.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima, yemeje ko Dr Nyanzi wari umaze kugira umubare munini w’ abantu bamwiyumvamo kubera gukoresha imbugankoranyambaga anenga Leta na Minisitiri w’ uburezi akaba n’ umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugirira abanyeshurikazi imyambaro y’ isuku.

Kayima yavuze ko Dr Nyanzi yatawe muri yombi kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwandagaza no gutukana.

Amakuru Dail monitor yamenye ni uko Dr Nyanzi yatawe muri yombi n’ abashinzwe umutekano bari bamutegerereje hanze ya hoteli saa 8:30 z’ umugoroba.

Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito Kaminuza ya Makerere itangaje ko yamuhagaritse ku kazi by’ agateganyo.

Mu butumwa bubiri yanyujije kuri facebook, Dr Nyanzi yibasiye umugore wa Museveni akoresheje amagambo y’ urukozasoni kubera ko yasabye ababyeyi kutohereza ababyeshuri mu mashuri kuri moto.

Mu bundi butumwa Dr Nyanzi yashinje umugore wa Museveni gushyigikira ko guverinoma idafite amafaranga yo kugurira abanyeshurikazi imyambaro y’ isuku, kandi Perezida Museveni yarabisezeranyije abanyeshurikazi ubwo yiyamamazaga mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu muri 2016.

Mu kiganiro Janet Museveni yahaye NTV mu cyumweru gishize yavuze ko yababariye Dr Nyanzi, kubera ko atazi icyamuteye kumwandagaza.

Nyuma yo kumva ko Janet Museveni yamubabariye Dr Nyanzi yongeye kujya ku mbuga nkoranyambaga yamagana izo mbabazi.

Kayima ntacyo yigeze avuga ku cyatumye Dr Nyanzi atabwa muri yombi kandi Janet Museveni yaramuhaye imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa