skol
fortebet

Umwarimukazi yatawe muri yombi kubera gusambana n’umunyeshuli w’imyaka 15 akanamwoherereza amafoto yambaye ubusa atwite

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Abarimukazi bo muri USA bakomeje gukora udushya, kuko uwitwa Katherine Harper wigishaga mu kigo cyitwa Tidwell Middle School cyo muri Texas yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambana n’umunyeshuli we w’imyaka 15, akanamwoherereza amafoto ye yambaye ubusa atwite.

Sponsored Ad

Uyu mwarimukazi wigishaga siporo by’umwihariko umukino wa Tennis,yahamwe n’iki cyaha cyo gusambana n’uyu mwana w’umunyeshuli kuko basanze barandikiranye ubutumwa busaga 76,n’amafoto y’uyu mugore yambaye ubusa anatwite.

Katherine wasambanye n’umunyeshuli w’imyaka 15

Katherine Harper w’imyaka 28,yasambanye inshuro nyinshi n’uyu munyeshuli ukiri muto,dore ko bakundaga guhurira mu rugo rwe ndetse n’iwabo w’uyu muhungu w’imyaka 15.

Ubu busambanyi bwabaye hagati ya Kamena na Nyakanga mu mwaka wa 2016,ariko yahamwe n’icyaha mu cyumweru gishize nyuma y’aho abayobozi b’ikigo uyu mugore yigishagaho batahuye ko acuditse n’uyu mwana w’umuhungu polisi igakora iperereza.

umwarimukazi wo ku kigo cya Tidwell Middle School yasambanye n’umwana w’imyaka 15

Ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwahataga ibibazo uyu mwana w’umunyeshuli utatangajwe amazina,yababwiye ko uyu mwarimu yamujyanye iwe amusaba ko baryamana ndetse ko atari azi uko bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa