skol
fortebet

Centrafrica: Batangiye gutora kamarampaka izaha Touadéra andi mahirwe ku butegetsi

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abatuye muri Repubulika ya Centrafrica bazindukiye mu matora ya kamarampaka agamije kongera umubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora, no kuvana uburebure bwa manda ku myaka itanu bukagera kuri irindwi.

Sponsored Ad

Abemerewe gutora iyi kamarampaka igamije guhindura itegekonshinga rya Repubulika ni miliyoni 1.9, kandi biteganyijwe ko amatora arangira saa kumi z’umugoroba, ku masaha yo muri iki gihugu.

Ni amatora yarwanyijwe n’imitwe ndetse n’imiryango itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, aho yigeze gutegura imyigaragambyo iyamagana, bahamya ko ari uburyo uyu Mukuru w’Igihugu yateguye bwatuma aguma ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Touadéra bwo bwasabye abarwanya iyi kamarampaka ko bategereza abazatora bakagaragarizamo amahitamo yabo; yaba ari ayo gushyigikira ko itegekonshinga rihinduka cyangwa se kutabishyigikira.

Biteganyijwe ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo mu minsi 8, bitangazwe mu buryo budakuka tariki ya 27 Kanama 2023.

Abasesenguzi mu bya politiki baremeza ko nta kabuza, aya matora yabaye azatuma Perezida Touadéra akomeza kuyobora Repubulika ya Centrafrica no muri manda ya gatatu izaba igizwe n’imyaka 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa