skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yasabiye ku Mana abanyeshuri batangiye umwaka mushya w’ amashuri

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yasabiye ku Mana abanyeshuri batangiye igihembwe cya mbere cy’ umwaka w’ amashuri 2017/2018 ngo Imana izabahe ubuzima buzira umuze, itaretse n’ ubwenge n’ umwete.
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, nibwo mu Burundi batangiye umwaka mushya w’ amashuri. Ibi bisobanuye ko umwaka w’ amashuri muri iki gihugu utangira mu kwezi kwa cyenda nk’ uko no mu Rwanda byahoze. Mu Rwanda naho umwaka w’ amashuri wahoze utangira mu kwa cyenda biza guhinduka ubu usigaye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yasabiye ku Mana abanyeshuri batangiye igihembwe cya mbere cy’ umwaka w’ amashuri 2017/2018 ngo Imana izabahe ubuzima buzira umuze, itaretse n’ ubwenge n’ umwete.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, nibwo mu Burundi batangiye umwaka mushya w’ amashuri. Ibi bisobanuye ko umwaka w’ amashuri muri iki gihugu utangira mu kwezi kwa cyenda nk’ uko no mu Rwanda byahoze. Mu Rwanda naho umwaka w’ amashuri wahoze utangira mu kwa cyenda biza guhinduka ubu usigaye utangirana n’ intangiriro z’ umwaka usanzwe (Muri Mutarama).

Abinyijije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Nkurunziza yagize ati “Kuri uyu munsi abanyeshuri bose bo mu Burundi bazindutse bajya gutangira umwaka mushya w’ amashuri, tubasabiye ku Mana amagara meza, ubwenge n’umwete”

Uyu mwaka utangiye mu gihe mu minsi ishize muri iki gihugu humvikanye abarimu bo mu mashuri abanza bitotomberaga ko Minisiteri y’ uburezi yabavanye ku bigo bigishagaho ikabajyana ahandi.

Icyo gihe iyi minsi Minisiteri yatangaje ko kwimura abarimu byakozwe neza, ishimangira ko mu gihe kitarambiranye iyi gahunda yo kwimura abarimu izakomereza no mu mashuri yisumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa