skol
fortebet

Perezida Nyusi yavuze bimwe mu byo yaganiriye na Perezida Kagame aherutse gusura [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Mozambike Filipe Nyusi yasuye u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021,aganira na Perezida Kagame ku byerekeye kurwanya iterabwoba muri Afurika.

Sponsored Ad

Muri video yatangajwe na Mozambique TV,Nyusi yavuze ko ikintu gikomeye yaganiriye na Perezida Kagame ari ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati “u Rwanda rwagize uruhare mu gufasha Central Africa,rufatanyije n’ingabo za UN.Twashakaga kuganira ku bunararibonye bafite.

Iyi ntambara ikoreshwa imbaraga nyinshi n’inyungu zitandukanye.Twasigiye ubutumwa umuvandimwe [ Perezida Paul Kagame] bwuko twifuza ubufasha kuko ntitwifuza ubufasha bubangamiye abanya Mozambike."

Perezida Nyusi yagaragaje ko yifuza ubufasha mu rugamba rwo guhangana n’ibyihebe bikomeje kwica abantu mu gace kitwa Cabo Delgado ariko yavuze ko guhangana n’izi nyeshyamba bigomba guhera mu banya Mozambike.

Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kubasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2500 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze nk’uko imibare ya Guverinoma ya Mozambique ibigaragaza.

Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total ikaba yarashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

Perezida Kagame na Nyusi baherukanaga imbonankubone muri Mutarama 2020 ubwo Nyusi yarahiriraga kuyobora Mozambique muri manda ya kabiri.

Ibitero by’izi nyeshyamba zifite amatwara ya Islam,zimaze kwica abantu benshi ndetse abarenga ibihumbi 11 bamaze kuva mu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa