skol
fortebet

Uburusiya buzakomeza kurwana no mu gihe cy’ubukonje

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza mu cyegeranyo isohora buri munsi gikubiyemo amakuru y’ubutasi ku ntambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya, ejo ku cyumweru yatangaje ko Uburusiya bumaze igihe bwigwizaho ibisasu byo mu bwoko bwa misile biraswa n’indege ziri mu kirere.

Sponsored Ad

Icyo cyegeranyo kivuga ko Uburusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.

Ibi bisasu byakoreshejwe tariki 7 z’uku kwezi mu bitero byagabwe i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko byari bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.

Bigaragara ko ibyahaguye byangije ibintu bike nkuko iki cyegeranyo cya Ministeri y’Ingabo y’Ubwongereza kibitangaza. Gusa kivuga ko hari umusivili umwe byahitanye.

Hagati aho, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine aragirira uruzinduko rwe rwa mbere muri Amerika y’Epfo. Bitegenijwe ko yitabira ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’Arijantine, Javier Milei.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa