skol
fortebet

Uganda:Perezida Museveni yatangaje ko ari ngombwa guhora bazirikana abaharaniye impinduka

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwibuka no gushyira indabo kumva ya Brigadier Pierio Okoya n’umugore Mama Anna Okoya bapfuye mu 1970 bazize Politiki, umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko bagomba kubaka ishuri ry’ubumenyi ngiro ryamwitiriwe.

Sponsored Ad

Brigadier Pierio Okoya n’umugore we Mama Anna Okolo babishe ku wa 25 Mutarama 1970, kubera imyumvire ya Politiki ndetse na Politiki yavanguraga amoko no kutagira ubwisanzure, ibintu barwanyaga bivuye inyuma

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko Nta Muyisilamu cyangwa Umukirisitu, umugabo cyangwa umugore, muremure cyangwa mugufi, umuto cyangwa mukuru, ukwiriye guhorwa icyo ari cyo, buri wese agomba kubaho.”

Yongeyeho ko ubu ibikorwa remezo bagenda bageraho bakwiriye kubyishimira ariko ntibibagirwe ababiharaniye mbere ndetse bakaba barabizize.

Iri shuri bemeye kuzubaka mu rwego rwo kwibuka uyu Brig Okoya, bemeje ko bamaze kubona Hegitari 10 zo kuryubakaho, nk’uko yabitangaje k’urukuta rwe rwa X.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa