skol
fortebet

“Umunezero abarundi bafite uturuka ku mazi bahaye Yezu anyotewe”-Perezida Evariste Ndayishimiye

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Evariste Ndayishimiye avuga ko Aburahamu,Yakobo na Yezu banyoye ku mazi y’I Burundi aricyo gituma abarundi bafite ibyishimo.

Sponsored Ad

Uyu yeruye avuga ko ibyishimo Abarundi bahorana byavuye ku mazi Yezu yanyoye I Burundi anyotewe,akabaha umugisha.

Ibi yabivuze kuwa kabiri w’icyumweru gishize, mu nama ikomeye yigaga ku bijyanye n’ikibazo cy’abagenzi mu Burundi.Muri iyo nama yagarutse kandi ku barundi basohotse igihugu bakakivuga nabi.

Agira ati:”Abarundi basohotse igihugu bakakivuga nabi abo nibo basohotse wa murima wa Edeni kubera ibyaha byabo kandi kuwugarukamo bizabagora batihanye”.

Evariste Ndayishimiye yongeyeho ati :”Aburahamu,Yakobo na Yezu banyoye ku mazi y’I Burundi aricyo gituma Abarundi buzuye umunezero.Yezu yerekanye abahiriwe abo ari bo.Yaravuze ati ‘nari nyotewe mumpa icyo kunywa,nari kavantara murantora’, nawe yari kavantara anyotewe tumuha icyo anywa.Umugisha rero Abarundi bafite uva ku mazi twahaye Yezu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa