skol
fortebet

Museveni yashimishijwe cyane no guhura na AKON ugiye gushora imari muri Uganda

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yashimishijwe cyane no kuba yagiranye ibiganiro n’umuhanzi Akon mu rugendo arimo muri iki gihugu ashaka gushoramo imari.

Sponsored Ad

Akon, amazina ye bwite ni Aliaune Thiam, yagiriye urugendo muri Uganda ari kumwe n’umugore we Rozina Negusei.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, umukuru wa Uganda, Yoweri Museveni, yagize ati: "Aliaune Thiam @Akon n’umugore we baje muri Uganda kureba aho boshora imari mu bintu bitandukanye birimo ibijyanye n’amashanyarazi n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

"Nejejwe no kuba twagiranye ibiganiro bizateza imbere abanya Uganda na Africa muri rusange."

Aliaune Thiam uzwi cyane nka Akon Akon, n’umushoramari akaba n’umuririmbyi w’injyana ya Pop n’izindi zitandukanye.

Yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko ntiyabaye cyane muri iki gihugu cyo muri Africa y’uburengerazuba.

Thiam afise gahunda itandukanye y’iterambere muri Senegal no mu bindi bice bya Afrika.

Akon, w’imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri album ye ya mbere y’indirimbo muri 2004.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka "Smack That" igaragaramo umuririmbyi wa rap Eminem,Don’t matter,Lonely,n’izindi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa