skol
fortebet

Uganda: Abagaragaye mu kavidewo bakubita umuntu ikibuno cy’ imbunda bafashwe

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Abagabo batanu bagejejwe imbere urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatandatu bashinjwa guta muri yombi umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi ku wa Kane bakabikorana ubugome.

Sponsored Ad

Aba bagabo bafashwe amashusho bakubita ikibuno cy’ imbunda Yusuf Kawooya mbere y’ uko bamwuriza imodoka bakamutwara.

Umuvugizi wungirije w’ igisirikare cya Uganda Lt Deo Akiiki yakwirakwije amafoto y’ aba bagabo avuga ko bagejejwe imbere y’ urukiko.

Uyu muvugizi wa gisirikare Lt Deo Akiiki yavuze ko umwe mu baregwa ari Corporal Daniel Ssenkungu na bagenzi be.

Lt Deo Akiiki yasabye imbabazi mu izina n’ ingabo za Uganda UPDF yongeraho ko umuntu wese ukora ibinyuranyije n’ amategeko agomba kubiryozwa.

Yagize ati“Tubabajwe n’ ibyabaye turizeza abaturage ko imyitwarire nk’ iyi itazihanganirwa , umuntu wese wica amategeko azajya abiryozwa”

Minisitiri w’ ikoranabuhanga wa Uganda Frank Tumwebaze yashimiye ubuyobozi bwa gisirikare kuba bwarakurikiranye aba basirikare bagatabwa muri yombi.

Yagize ati “Ndemeza ko aba bavandimwe bacu bacu bakorana n’ abanzi bashaka kwangiza isura ya NRM(ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda) bagahesha ishema abarwanya guverinoma”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa