skol
fortebet

Ibikubiye muri Raporo Perezida Macron yashyikirijwe ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Friday 26, Mar 2021

Sponsored Ad

Raporo yahawe Perezida Emmanuel Macron ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ivuga ko hari "uruhurirane rw’uruhare ruremereye" rwa leta y’Ubufaransa, gusa ihakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Sponsored Ad

Mu Bufaransa inzobere zimaze imyaka ibiri zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga ngo bwige ku biregwa leta y’Ubufaransa mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo yahawe Macron kuwa gatanu nimugoroba ivuga; kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa.

Ivuga kandi ko habaye "ubuhumyi bw’ibitekerezo bya François Mitterrand n’abajyanama be, bashyize no muri leta yose."

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo Duclert, aho igaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.

Guverinoma ivuga ko raporo icukumbuye yakozwe n’u Rwanda guhera mu 2017 izasohoka mu byumweru biri imbere, imyanzuro yayo ikazaba yuzuzanya n’iya Komisiyo Duclert.

Kuri iyi raporo, Ibuka - France ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside ryatangaje kuri Twitter ko, "ubushakashatsi ku mateka ari igikorwa gikomeza kitabona umwanzuro wa nyuma mu cyemezo kimwe cya politiki".

Ibiro bya perezida w’Ubufaransa bivuga ko nyuma y’iyi raporo Ubufaransa bwizeye "ibishya mu mubano n’u Rwanda "kandi "ubu hazaba ibikorwa byo kugira umubano ukomeye", nk’uko AFP ibivuga.

Leta y’u Rwanda ishinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.

Mu 2019, Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n’inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo "zige ku ruhare n’ibikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda". Nizo zamuhaye raporo kuwa gatanu.

Raporo irimo iki nyirizina?

Iyo raporo y’impapuro 1,200 y’izo nzobere, yanzura ko "ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe...", nk’uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.

"Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n’umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza." - Bivugwa muri iyo raporo.

Ikomeza igira iti: "Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko."

"Bwakomeje gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n’abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi."

Iyi raporo ivuga ko mu gihe cya jenoside, Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y’inzibacyuho yayikoze, bunakomeza "gushyira imbere igitutu cya FPR-Inkotanyi nk’ikintu gihangayikishije".

Ivuga kandi ko leta y’Ubufaransa yagiye gukora ’opération Turquoise’ bitinze, "nubwo yakijije ubuzima bw’abantu benshi, ariko si ubw’igice kinini cyane cy’Abatutsi cyishwe mu byumweru bya mbere bya jenoside."

Iyi raporo yanzura ko ubushakashatsi bw’izo nzobere bwabonye "uruhurirane rw’uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane" ku ruhande rwa leta y’Ubufaransa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa