skol
fortebet

Kenya igiye gufunga inkambi 2 zirimo iya Kakuma nini kurusha izindi ku isi

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Fred Matiang’i minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya yatangaje ko yabwiye ukuriye ishami rya ONU ryita ku mpunzi gahunda ya Kenya yo gufunga inkambi za Dadaab na Kakuma bitarenze tariki 30/06/2022.

Sponsored Ad

Umukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu karere aho amaze gusura DR Congo, u Rwanda n’u Burundi ubu akaba ari muri Kenya.

Ku cyumweru ubwo yari mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko "Kenya itagiye gufunga inkambi z’impunzi za Dadaab na Kakuma ahubwo icyo ishaka ari umugambi w’ahazaza" kuri izi nkambi.

Mu kwezi gushize, leta ya Kenya yari yatanze igihe ntarengwa cy’iminsi 14 ngo ifunge izi nkambi nini cyane kurusha izindi muri Africa kubera impamvu z’umutekano w’igihugu, ndetse minisiteri y’ubutegetsi yari yavuze ko "nta mwanya uhari wo kubiganiraho".

Urukiko rukuru muri Kenya nyuma rwahagaritse by’agateganyo uyu mwanzuro wa leta, wo gufunga izi nkambi zirimo impunzi zirenga 400,000 zo mu bihugu by’aka karere.

Izi nkambi ziganjemo impunzi zikomoka muri Somalia na South Sudan, zirimo kandi izikomoka muri DR Congo, mu Rwanda no mu Burundi.

Ari mu Rwanda, Filippo Grandi yabwiye abanyamakuru ati: "Ntekereza ko leta ya Kenya izakomeza kubaha ubuhungiro…ariko mu buryo bwumvikana barashaka umugambi w’ahazaza kandi ibiganiro birakomeje."

Minisitiri Matiang’i yatangaje ko uyu munsi kuwa kane yakiriye Filippo Grandi akamubwira gahunda ya Kenya yo gufunga izi nkambi, ndetse ko iyo gahunda izatangira tariki 05/05/2022.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko "abavandimwe bo muri Africa y’Iburasirazuba baba muri izi nkambi bazaba bafite amahitamo yo gutaha cyangwa uburenganzira bwo gukora kugira ngo babe aho bashaka" muri Kenya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa