skol
fortebet

Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali

Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe abapolisi b’u Rwanda bagera ku 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro, bashimiwe uburyo babikora neza kandi kinyamwuga.

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One), riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, rikaba ryarageze muri iki gihugu mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Iri tsinda rya FPU-1 rikorera mu Mujyi wa Bangui ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w’abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umuhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’Umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui, Brig. Gen. Driss Oukaddour.

Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umuhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig. Gen. Driss Oukaddour.

Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abapolisi n’abasirikari bakuru n’andi matsinda ari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

Brig. Gen. Driss yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umuhati bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, ACP Safari Uwimana nawe yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

Yagize ati “Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n’abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.”

ACP Safari yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa n’abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy’amezi 16 bahamaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa