skol
fortebet

Indege z’intambara z’Amerika zahitanye Usamah al-Muhajir wa Leta ya Kiyisilamu

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibitero by’intege z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika byahitanye umuyobozi wa Leta ya Kiyisilamu mu burasirazuba bwa Siriya nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika ryavuze ko igitero cyahitanye Usamah al-Muhajir cyagabwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Jenerali Michael “Erik” Kurilla umuyobozi mukuru wo mu gisirikare cy’Amerika yagize ati: “twabisobanuye neza ko twiyemeje gutsinda leta ya Kiyisilamu muri aka karere”. Yavuze ko uyu mutwe uhangayikishije aka karere n’ahandi hose ku isi.

Itangazo ryavuze iby’urupfu rwa Usamah al-Muhajir ryakomeje rivuga ko Amerika izakomeza ibikorwa byo kurwanya umutwe wa leta ya kiyisilamu ifatanyije n’ibihugu bya Iraq na Siriya.

Ibitekerezo

  • Harya ubwo ntibishe umuntu "bamuziza ibitekerezo bye" ra? Kandi nta perereza ryigenga yakozweho, ntiyanagejejwe imbere y’ubutabera, blablabla .... nyamara byaba ahandi muti nta demokarasi, ni ubutegetsi bw’igitugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa