skol
fortebet

Intambara Yeruye ishobora kurota Hagati ya Isirayeli na Siriya

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Siriya yatangaje ko yabashije kwikingira ibyinshi mu bisasu byo mu bwoko bwa misile, Isirayeli yari yayirasheho, ibishwanyuriza mu kirere.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Siriya cyavuze ko ibyo bisasu byanyuze hejuru y’umujyi wa Beirut bikarasa ku ntego mu mujyi wa Homs. Kugeza ubu nta mubare w’abo byahitanye cyangwa byakomerekeje wigeze utangazwa.

Igisirikare cya Isirayeli cyavuze ko kimwe mu bisasu byarashwe na Siriya cyaturikire mu kirere cya Isirayeli.

Isirayeli yavuze ko mu rwego rwo kwihimura kuri Siriya, na yo yahise isuka urusasu aho Siriya yarasiye icyo gisasu.

Hashize igihe impande zombi zirasana muri ubu buryo kuko Isirayeli yarahiye ko itazemerera Irani gukandagiza ikirenge muri Siriya.

Ibitekerezo

  • Iki ni ikimenyetso simusiga cy’uko YESU agiye kugaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa