skol
fortebet

Kenya yohereje Abapolisi badasnzwe ahavugwa ubwicanyi bushingiye ku moko

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kenya yohereje itsinda ry’abapolisi kabuhariwe mu burengerazuba bw’Igihugu ,ahari umugi wa Sondu ngo bahoshe ubwicanyi bwubuye hagati y’amoko ahatuye , bigaragara ko bwamaze gufata indi ntera cyane mu bice byo ku mupaka w’intara za Kericho na Kisumu.

Sponsored Ad

Abantu barindwi nibo bivugwa ko bamaze kugwa muri uko gusubiranamo , naho abandi benshi ngo bamaze guta ingo zabo kubera ubwo bushyamirane bwatangiye kuri uyu wa gatatu.

Minisitiri w’imbere mu gihugu, Kithure Kindiki yatangaje ko abashinzwe umutekano yaba uwa Kisumu na Kericho bazimurwa kubera iyo mirwano.

Ati” Abantu bari kubura ubuzima bwabo ,ibikorwa remezo biri kuhatikirira kuburyo byashyize mu kaga ubuzima bw’abaturage batabarika mu minsi ibiri gusa y’uko gushwana"

Abayobozi bo munzego z’ibanze muri aka gace bariho barwana basabye Leta ubufasha bwihuse ku gice kigize umupaka w’ibi byaro bibiri ngo amakimbirane ahoshe.

Abaturage batatu nabo baherutse kugwa kandi mu mirwano nk’iyi ishyamiranije amoko muri Kenya mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Umugi wa Sondu uvugwamo amoko abiri akunda guhangana wakunze guhura n’ibi byago cyane mu matora aheruka yahitanyemo umunyabigwa w’ubwoko bumwe byatumye ubundi buhora bushaka kwihorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa