skol
fortebet

Myanmar: Abantu babarirwa muri za mirongo biciwe mu myigaragambyo n’igisirikare

Yanditswe: Sunday 11, Apr 2021

Sponsored Ad

Abantu barenga 80 bishwe n’inzego z’umutekano za Myanmar mu gikorwa cyo kuburizamo imyigaragambyo mu mujyi wa Bago, nkuko impirimbanyi zibivuga.

Sponsored Ad

Bivugwa ko igisirikare cyajyanye imirambo y’abishwe, ndetse ko umubare nyawo w’abishwe ushobora kuba utazigera na rimwe umenyekana.

Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byaho ko abasirikare bakoresheje imbunda za rutura, barasa buri kintu cyose kinyeganyega.

Abantu barenga 600 barishwe kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri.

Igisirikare cyahisemo kongera ibikorwa by’urugomo nk’uburyo bwo gukomeza kugundira ubutegetsi.

Ubu bwicanyi bushya bwo mu mujyi wa Bago, hafi y’umujyi munini wa Yangon, bitangazwa ko bwabaye ku wa gatanu.

Ariko byafashe umunsi wose ngo bumenyekane kuko abahatuye benshi byabaye ngombwa ko bahungira mu byaro biri hafi aho.

Ikigo Assistance Association for Political Prisoners (AAPP) kigenzura ibihabera, cyavuze ko umubare nyakuri w’abapfuye bishoboka ko ari munini cyane kurushaho.

Ikinyamakuru Myanmar Now cyasubiyemo amagambo ya Ye Htut wateguye imyigaragambyo, agira ati:

"Ni nka jenoside. Barimo kurasa ku gicucu [shadow/ombre] icyo ari cyo cyose".

ONU yasabwe gufata ingamba

Imyigaragambyo yitabirwa n’imbaga y’abantu ikomeje kuba muri Myanmar - izwi nanone nka Burma - kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Icyo gihe cyahise gitangaza ibihe bidasanzwe bizamara umwaka umwe.

Igisirikare cyavuze ko habaye uburiganya bwinshi mu matora rusange yo mu mwaka ushize yari yatsinzwe ku bwiganze bw’amajwi n’uwari usanzwe ari umutegetsi watowe Aung San Suu Kyi n’ishyaka rye rya National League for Democracy (NLD).

Akanama k’amatora kahakanye ibyo bivugwa n’igisirikare.

Ku wa gatanu, abadepite bahiritswe ku butegetsi n’ambasaderi wa Myanmar mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) basabye abagize akanama k’umutekano ka ONU gufatira ingamba igisirikare.

Izo ngamba zirimo nko kongera ibihano no gukomanyirizwa kugura intwaro, ndetse no gushyiraho akarere indege zitemerewe kugeramo.

Inama ya ONU yanaburiwe ko Myanmar "irimo kwerekeza ku kunanirwa kwa leta".

Richard Horsey, umujyanama mukuru wo mu kigo International Crisis Group, yavuze ko ibikorwa by’igisirikare bishobora gutuma igihugu kinanirana gutegekwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa