RDC: Hashyizweho abayobozi bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur
Yanditswe: Monday 08, Jan 2024
Ku munsi w’ejo ku cyumweru, tariki 7 Mutarama, muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo hashyizweho abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur.
Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni:
Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur
Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri Ituri
Jenerali Michel Mabondani, umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uwa nyuma asimbuye Jenerali Bruno Mpezo Mbele, watawe muri yombi mu minsi umunani ishize kubera ko yarenze ku mabwiriza ajyanye no kubuza abasirikare gukorana na FDLR no gucunga nabi umutungo.
Amakuru avuga ko Colonel Okoko Onoya Bokeoni yagizwe kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bya Sokola 1 Grand Nord muri Kivu y’Amajyaruguru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *